IMG-20241217-WA0024

Umugore yahawe impyiko y’Ingurube

Towana Looney, umugore w’imyaka 53 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo koroherwa nyuma yo guhabwa impyiko y’ingurube yahinduriwe utunyangingo mu kwezi gushize.

Iki ni igikorwa cy’amateka mu buvuzi kuko gikuraho imyaka umunani yari amaze akoresha imashini isukura amaraso (dialysis).

Looney yabaye Umunyamerika wa gatanu uhabwa urugingo rw’ingurube rwahinduwe kugira ngo rube nk’ur’umuntu, azaniye icyizere abandi barwayi bakeneye gusimburizwa impyiko.

Ikigeretseho, abarwayi bamubanjirije, we ntabwo yari arembye cyane ubwo yabagwaga, ibintu byagize uruhare mu gukira kwe vuba.

Looney nyuma yo guhabwa iyo mpyiko yabwiye itangazamakuru ati: “Iri ni itangira rishya ry’ubuzima bwanjye. Kugira impyiko ikora neza ukabyumva mu buryo wiyumvamo ni igitangaza. Ubu numva mfite imbaraga nshya.”

Iyi mpyiko Looney yahawe yavuye ku ngurube yatewe utunyangingo 10 twakozwe mu buryo bwa gene-editing kugira ngo ihindurwe nk’iy’umuntu.

Dr. Robert Montgomery wo muri NYU Langone Health, wayoboye iki gikorwa, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu gihe abashakashatsi bitegura ubushakashatsi bwemewe n’amategeko mu mwaka utaha kuri xenotransplantation (guhinduranya ingingo hagati y’abantu n’inyamaswa).

Abaganga batangaje ko iyi mpyiko yatangiye gukora ako kanya nyuma yo kuyitera, itanga umusaruro urimo inkari n’amaraso meza, ndetse umubiri wa Looney urimo kuyakira neza.

Looney yari asanzwe afite amateka akomeye mu buvuzi bw’impyiko. Mu 1999, yatanze impyiko imwe ku mubyeyi we, ariko nyuma yo gutwita, yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije byangiza indi mpyiko yari asigaranye.

Nyuma y’igihe, iyo mpyiko yahagaritse gukora burundu, atangira gukoresha imashini isukura amaraso.

Nyuma yo kubona ko atari kubona impyiko y’umuntu imukwiriye kubera ikibazo cy’utunyangingo tw’umubiri we twashoboraga kwangiza impyiko iyo ari yo yose, Looney yafashe icyemezo cyo kugerageza impyiko y’ingurube.

Mu kwezi kwa Mata 2023, Dr. Jayme Locke, umuganga wamwitayeho kuva kera, yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) uburenganzira bwo gukora iki gikorwa. Nyuma yo kubona ko nta yandi mahitamo yari asigaye, FDA yarabyemeye, maze ku wa 25 Ugushyingo, impyiko iraterwa.

Looney yarekuwe mu bitaro nyuma y’iminsi 11 gusa kugira ngo akomeze gukurikiranwa hafi, ariko yagarutse by’igihe gito kugira ngo imiti ye ayifate neza. Abaganga bateganya ko azataha burundu muri Alabama mu mezi atatu ari imbere.

Dr. Locke yavuze ko iki gikorwa ari igisubizo ku barwayi benshi bari ku rutonde rurerure rw’abategereje gusimburizwa impyiko muri Amerika. Yatangaje ko “Kugarura icyizere mu muryango wa Looney ni ikintu gikomeye.”

Nubwo abashakashatsi bataratangaza niba iyi mpyiko izakomeza gukora neza igihe kirekire, Towana Looney yagaragaje ko afite icyizere. Ati: “Niba bitanagenze neza, nibura abaganga bazaba bafite byinshi byo kwigira kuri byo.”

Ibi bikorwa bishya bizwi nka xenotransplantation bikomeje gutanga icyizere ku barwayi ibihumbi bakeneye ingingo mu buryo bwihuse. Abashakashatsi barimo gukomeza gutunganya ingingo z’inyamaswa nk’ikizere gishya mu buvuzi bugezweho.

 

 

Inkuru ya NTANTURO Olivier

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *