IMG-20241217-WA0022

Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo yakuriye ingofero u Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye ku mugaragaro kuba rwakakira irushanwa rya Formula One Grand Prix, mu nama y’inteko rusange ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA) yabereye i Kigali.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro ku byerekeranye n’ubu busabe biri kugenda neza, icyemezo cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, wavuze ko kongera Afurika ku ngengabihe ya Formula One ari “ikintu cyari cyaratinze.”

Ni ubwa mbere mu myaka 31 Formula One yaba igarutse muri Afurika, nyuma y’uko Afurika y’Epfo yari yakiriye Grand Prix mu 1993. U Rwanda ruri kwerekana ubushake bwo kwakira iri rushanwa mu myaka iri imbere, igihe ubusabe bwarwo buzaba bemejwe na FIA.

Robert Marawa, umunyamakuru w’imikino wo muri Afurika y’Epfo, wari i Kigali muri iyi nama ndetse no mu bihembo bya FIA, yavuze ko kuba u Rwanda rwaritabiriye ubusabe bwo kwakira Formula One ari ikimenyetso cy’umurava n’icyerekezo gifatika cyo kwagura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Aganira na The Newtimes Marawa yagize ati: “Niba Perezida Kagame yizeye ko imishinga yo kubaka umuhanda wa Grand Prix izakorwa neza kandi ikuzuza ibisabwa na FIA, nta kabuza u Rwanda ruri mu nzira nziza. Afurika y’Epfo nayo iri guhatanira kwakira iri rushanwa, ariko u Rwanda rwagaragaje ko rufite ubushobozi bwo guhatana n’ibindi bihugu bikomeye ku isi.”

Inama y’inteko rusange ya FIA n’ibihembo bya FIA byabereye muri Kigali Convention Centre byahurije hamwe amazina akomeye mu mikino y’imodoka, barimo abakinnyi bakomeye nka Max Verstappen, Charles Leclerc na Lando Norris, hamwe n’abayobozi bakuru mu ruhando rw’imodoka zisiganwa.

Marawa yavuze ko ibi birori ari ibyo ku rwego mpuzamahanga kandi ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rushoboye kwakira ibirori bikomeye. Yagize ati: “Ibi birori byerekanye ko Afurika ishoboye. Kigali yerekanye ko ifite ibikorwaremezo n’ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baturutse impande zose z’isi.”

Kuba u Rwanda rwasabye kwakira Formula One bije nyuma y’uko rwakiriye ibindi bikorwa bikomeye, birimo irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizabera mu Rwanda mu 2025 ndetse n’ibirori by’imikino ya BAL (Basketball Africa League) byatangijwe mu myaka ine ishize.

Marawa yashimye uburyo u Rwanda rwakomeje kwitwara neza mu kwakira ibi birori, avuga ko nta kabuza u Rwanda ruzakomeza gutungura isi n’ibindi bikorwa bikomeye bizaza mu gihe kiri imbere.

Kwamamaza ubusabe bwo kwakira Formula One ni indi ntambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kuzamura imikino n’ubukerarugendo bishingiye ku bikorwa by’imikino ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rutegereje icyemezo cya FIA, gishobora gutuma rwandika amateka yo kuba igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye Formula One Grand Prix.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *