Urukiko rw’Ubucuruzi rwo muri Brésil rwanzuye ko indirimbo Million Years Ago ya Adele ikurwa ku mbuga zose icururizwaho, nyuma yo kwemeza ko iyi ndirimbo yibwe ku ndirimbo Mulheres ya Toninho Geraes, umwanditsi w’indirimbo wo muri Brésil.
Toninho Geraes yavuze ko Million Years Ago, indirimbo yakunzwe cyane mu 2015, ari kopi y’igihangano cye cya Mulheres, cyaririmbwe na Martinho da Vila mu 1995. Nyuma yo kumva ibimenyetso, urukiko rw’i Rio de Janeiro rwategetse kuwa 13 Ukuboza 2024 ko ibigo bya Sony na Universal, birengera inyungu za Adele, byubahiriza icyo cyemezo.
Urukiko rwategetse ko buri gikorwa cyo gucuruza cyangwa gukoresha Million Years Ago kizajya gihanishwa ibihano by’amafaranga angana na $8,000 niba izo nzu z’umuziki zikomeje kuyigurisha cyangwa kuyicuranga.
Fredimio Trotta, umunyamategeko wunganira Toninho Geraes, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’abahanzi ba Brésil. Yagize ati: “Ni ubutumwa bukomeye ku bantu bose bashobora kwibwira ko umuziki wo muri Brésil ari uwo gukoreshwa mu nyungu zabo batabiherewe uburenganzira. Iki ni igikorwa cy’ubutabera ku bahanzi benshi bibwa ibihangano byabo.”
Trotta yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo iki cyemezo kimenyekane mu itangazamakuru ndetse no mu bigo bikoresha indirimbo, hirindwa ko habaho gukomeza gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Toninho Geraes na we yashimangiye ko hakenewe kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi no kubaha agaciro k’ibihangano byabo. Yavuze ko agomba guhabwa indishyi zingana na $160,000 kubera ibyangiritse ku kazi ke.
Uretse urubanza rwa Brésil, Adele ari gushinjwa no gukoresha ibice by’umuziki w’Umunya-Turikiya Ahmet Kaya, mu ndirimbo ye Million Years Ago. Kaya yakoze indirimbo Acilara Tutunmak mu 1985, bivugwa ko igice cy’umuziki wayo kiri mu ndirimbo ya Adele.
Ibi birego byombi bikomeje kwibutsa isi ko ibihangano by’umuziki bidakwiye gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, by’umwihariko ku bahanzi bafite ibikorwa bigera ku rwego mpuzamahanga.
Ibyemezo nk’iki biratanga icyizere ku bahanzi bo muri Brésil n’ahandi bashobora kuba baribwe ibihangano. Geraes yavuze ko iki cyemezo ari “intsinzi y’umuziki wa Brésil” n’igisobanuro cy’uko umuhanzi, aho ari hose ku isi, akwiye kubahirizwa no kwishyurwa ku bw’ibihangano bye.


