CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v80), quality = 90

Karongi: Arembeye mu Bitaro bya Kirinda nyuma yo gukubitwa n’umuvandimwe we bapfa imitungo

Mu karere ka Karongi,umurenge wa Ruganda,mu kagari ka Biguhu mu mudugudu wa Nyagisozi haravugwa inkuru y’umugabo wakubiswe bikabije akaba arembeye mu Bitaro bya Kirinda.

Uwakubiswe agakomeretswa yitwa Habinshuti Elias,bamuteze mu ijoro rishyira ku wa 17 Ukuboza 2024, arakomeretswa asigwa yagizwe intere.

Bamwe mu baturage batuye muri kano gace by’umwihariko mu murenge wa Ruganda baganiriye na BWIZA bavugako ibikorwa bijyanye n’urugomo muri kano gace bimaze kuba karanda aho badatinya kuvuga ko bamwe mu bayobozi muri kano gace bajenjetse.

Muzungu Gerald, Meya w’agateganyo w’Akarere ka Karongi yabwiye BWIZA ko uyu Habinshuti yakubiswe n’umuvandimwe we afatanyije n’umugore ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Kirinda.

Bivugwa ko aba bavandimwe bapfuye imitungo ariyo yabaye inkomoko y’ibi byose ndetse abana babo aribo batanze amakuru y’ibyo bapfa ko bikomoka ku mitungo.

Meya avuga ko abakubise Habinshuti ubu muri iki gitondo cyo ku wa 18 Ukuboza 2024 bamaze gutabwa muri yombi.

Meya Muzungu yaboneyeho no gutanga ubutumwa ko abaturage bagomba kujya batangira amakuru ku gihe ndetse bakirinda no kwihanira mu gihe babona hari amakimbirane hagati yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *