Ibaruwa Guverinoma ya Angola yandikiye iy’u Rwanda mu kwezi gushize irerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yaremeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, bitandukanye n’ibyo Kinshasa ivuga.
Iyi baruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; yagiye hanze nyuma y’iminsi mike ibiganiro ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bagombaga guhuriramo i Luanda bitabaye.
Ibiganiro abakuru b’ibihugu bombi bagombaga guhuriramo ku Cyumweru gishize byasubitswe nyuma y’uko u Rwanda rumenye ko RDC yamaze kwisubira ku mwanzuro wayo wo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.
Kinshasa yireguye ko idashobora kujya mu mishyikirano n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba kuko ngo ingingo yo kujya mu mishyikirano na wo u Rwanda rwayizanye mu biganiro ku munota wa nyuma.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X asubiza ibyari byatangajwe na Perezidansi ya RDC, yagaragaje impamvu umunani zishimangira ko RDC yari yaremeye imishyikirano; zirimo amabaruwa abishimangira Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda yagiye yandikirana na rwo.
Muri ayo mabaruwa harimo iyo ku wa 30 Ugushyingo 2024.
Muri iyo baruwa Minisitiri Tete Antonio yabwiye Nduhungirehe ko Perezida João Lourenço yamenyesheje “umuvandimwe we (Perezida Kagame)” ko uruhande rwa RDC rwamenyeshejwe aho u Rwanda ruhagaze ku bijyanye n’ibiganiro na M23, ndetse no ku bijyanye n’inama y’inyabutatu (ya Lourenço, Kagame na Tshisekedi) yari yifujwe ku wa 15 Ukuboza.
Yakomeje agira ati: “Kuri iyi ngingo, [Lourenço] yatanze amabwiriza y’uko mumenyesha umuvandimwe we ko uruhande rwa Congo rwemeye imishyikirano na M23 biciye mu rwego rw’ibiganiro bya Nairobi, ndetse no kuba inama y’inyabutatu yaba ku wa 15 Ukuboza.”
Mu gihe Angola yemeza ko Congo yari yemeye imishyikirano, ntiharamenyekana icyatumye Tshisekedi n’abantu be bisubira.
Ni Tshisekedi ku Cyumweru gishize wari wagiye i Luanda, ibyo u Rwanda rwagaragaje nko gushaka urwitwazo kuko hari haciye amasaha menshi amenyeshejwe ko inama we na Perezida Kagame bagombaga gusinyiramo amasezerano y’amahoro itakibaye.


