Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ubusabe bw’Abarasta baho bari babwandikiye basaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple.
Meya wa Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko mu mpamvu bashingiyeho banga ubwo busabe harimo kuba nta muryango w’Abarasta wanditse mu buryo buzwi n’amategeko uba muri Rubavu.
Yagize ati: “Twasanze nta muryango wanditse uzwi mu rwego rw’amategeko wa bariya Barasta. Umuntu wabyanditse nta kintu kigeze kitugaragariza abandi. Iyo abantu bafite amategeko abagenga icyo bakora kiba gifite umutekano kuko uwakibazwa aba azwi.”
Abarasta b’i Rubavu mu ibaruwa baherukaga kwandikira akarere bavugaga ko impamvu basaba kwamagana Gitwaza, ari ukubera amagambo aheruka kubatangazaho.
Apôtre Dr Gitwaza mu minsi ishize yumvikanye asaba abantu kujya bubaha uruhimbi, aboneraho kugaragaza ko “nta nkumi yemerewe kuza ku ruhimbi yambaye ipantaro cyangwa umusore ngo aze ku ruhimbi asutse ‘deadlocks’, yambaye ipantaro icitse, cyangwa se yaratoboye amatwi.”
Usibye aya magambo, Abarasta b’i Rubavu banashinja Gitwaza kuba yaravuze ko idini ryabo rya Rastafari ari “idini rya Satani, ko ari Satanism”; ibyo bavuga ko byababaje bagenzi babo bo hirya no hino ku Isi bakamwamagana mu buryo butandukanye.
Meya Mulindwa avuga ko kuba mu ibaruwa akarere kandikiwe ivuga ko Abarasta bo ku Isi yose barababaye “harimo ikabya”, kuko nta cyerekana ko uwanditse ibaruwa yagejejweho ubwo butumwa bwa bagenzi be.
Yunzemo ati: “Uwanditse ibaruwa twamusubije ko niba Abarasta baravuzweho amagambo mabi bafite uburenganzira bwo kurega Apôtre Gitwaza mu butabera, inzira yo gukora urugendo twabonye ko itaba igisubizo, kuko urugendo rwabereye i Rubavu ntacyo rwaba ruvuze kuri Gitwaza utaba i Rubavu ndetse utaranavugiye ayo magambo muri Rubavu.”
Ubuyobozi bw’akarere kandi bwagiriye inama Abarasta yo kuba babeshyuza Gitwaza bakoresheje itangazamakuru nk’uko na we yarikoresheje abasebya.
Abarasta ba Rubavu bavugaga ko nk’Abarasta bo mu Rwanda basanze bafite inshingano zo kwamagana Dr Gitwaza, bijyanye no kuba u Rwanda ari igihugu abarizwamo kandi akorera.
Mu ibaruwa bari bandikiye Meya wa Rubavu bunzemo bati: “Twebwe Abarasta bo mu karere ka Rubavu turashaka gukora urugendo rugaragaza akababaro katurutse ku magambo adusebya, tugaragaza abo turi bo nk’Abarasta bitandukanye n’ibibi byatuvuzweho, tukanasaba ko asaba imbabazi Abarasta bose muri rusange.”
Ku bw’Abarasta ba Rubavu, amagambo ya Apôtre Dr Gitwaza agize “ingengabitekerezo yo kwangisha Abarasta abantu”, ibyo basanga badahawe umwanya wo kugaragaza abo baribo byatuma abantu batongera kubisanzuraho.


