Photo-Collages-Muhoozi-Kainerugaba-and-Deputy-CDF-Peter-Elwelu

Zabyaye amahari hagati ya Gen Muhoozi na Lt Gen Elwelu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye kugaba ibitero kuri Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari umwungiriza we.

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Lt Gen Elwelu ari “igicucu”, anagaragaza ko ashidikanya ku mbaraga ze z’umubiri zo kuba mu gisirikare cya Uganda.

Yagize ati: “Elwelu rwose ni igicucu. Ntabwo akwiriye kuba mu gisirikare cyacu cy’igihangange. Bibaye byiza yakwiruka vuba bishoboka nk’uko utuguru twe duto dushobora kumutwara.”

Ubu butumwa bukurikira ubundi uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri ruriya rubuga avuga ko hari “igicucu” arenda guta muri yombi.

Ati: “Hari igicucu ndaza guta muri yombi vuba aha. Kiri kwihisha inyuma ya Muzehe [Museveni] ariko nzagifata. Gikomoka muri Teso.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibibazo Gen Muhoozi afitanye na Elwelu usanzwe ari icyegera cye.

Icyakora bitekerezwa ko aba bajenerali bombi baba bafite ibyo batajyaho imbizi byerekeye imiyoborere y’igisirikare.

Yaba Elwelu cyangwa Minisiteri y’Ingabo za Uganda ntacyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Kainerugaba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *