Umuyobozi w’Ubutasi bwo hanze bw’u Bufaransa, DGSE, yabanje kuvuga ko bari intasi. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Bufaransa kigenzura DGSE, na DGSE ubwayo ariko, ntibyigeze bisubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Aba bari bafungiwe i Ouagadougou kuva mu Kuboza 2023 nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Perezidansi y’u Bufaransa mu itangazo ryayo yavuze ko ku wa Gatatu Perezida Emmanuel Macron yashimiye Umwami wa Maroc, Mohammed VI ku buhuza bwe “bwatumye bishoboka kurekura abo baturage bacu bane bari bamaze umwaka bafungiwe muri Burkina Faso”.
Nyuma y’imyaka itatu y’umwuka mubi hagati ya Paris na Rabat yatewe n’ibibazo by’abimukira ndetse n’ibibazo bya Sahara y’Iburengerazuba, u Bufaransa bwiyunze na Maroc mu Kwakira nyuma y’ibikorwa byinshi by’imishyikirano.
Maroc ikomeje umubano mwiza na Burkina Faso hamwe n’ibindi bihugu bya Sahel biyobowe n’abasirikare, ibizeza kubafasha kugera ku isoko mpuzamahanga binyuze muri Atlantika.
Ariko umubano w’u Bufaransa n’ibihugu bwahoze bukolonije muri Afurika y’iburengerazuba no hagati, harimo na Burkina Faso, ukomeje kuba mubi. Ouagadougou yirukanye ingabo n’abadipolomate b’Abafaransa, itegeka defence attache na Ambasaderi kuva mu gihugu ndetse ibuza ibitangazamakuru byo mu Bufaransa kumvikana mu gihugu.


