20241222_65401

Perezida Mahamat Déby yateye ikirenge mu cya se, na we yigira Maréchal

Perezida Mahamat Idriss Déby wa Tchad ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza yizamuye mu ntera, yigira Maréchal mu ngabo z’iki gihugu.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Ndjamena mu murwa mukuru.

Uyu musirikare nyuma yo kugera kuri ririya peti riruta ayandi mu gisirikare cya Tchad, yavuze ko yizeye ko rizamutera imbaraga zo gukomeza guhangana n’inenge zidindiza iterambere rya Tchad.

Ati: “Ndizera ko uku kuzamurwa mu ntera usibye kuba biri kure y’ikimenyetso cyoroshye, bigaragara nk’impamvu ifatika yo gushishikarizwa gukomeza urugamba rwanjye kuri Tchad, kugira ngo iveho inenge zibangamira iterambere ryayo.”

Amafoto yafatiwe mu muhango Déby yaherewemo ipeti rya Maréchal, amugaragaza yambaye impuzankano yiganjemo amabara y’ubururu, yiteye ‘echarpe’ y’amabara y’ibendera rya kiriya gihugu, ingofero mu mutwe, amadarubindi yijimye mu maso anafashe inkoni mu kiganza.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Jenerali mu ngabo yabaye Maréchal nyuma ya se umubyara, Idriss Déby Itno yasimbuye ku butegetsi.

Déby mukuru yategetse Tchad kuva mu 1991 kugeza muri 2021 ubwo yarasirwaga ku rugamba ayoboye ingabo ze zari zihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *