Bamwe mu bagana n'abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho (Photo: Koffito)

Rubavu: Abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, bagana n’abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho, bamwe mu ribo bagahitamo kujya gukorera mu nkengero ryaryo aho abarisigayemo bavuga ko hatemewe.

N’isoko ryubatse mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Ryabizige ho mu mudugudu wa Musene.

Dukuze Jean Pierre, umucuruzi muri iri soko rya Ryabizige mu kiganiro we na bagenzi be bahaye BWIZA bavuga ko rikeneye kuvugururwa, kuko bakorera mu bihombo.

Ati “Dukeneye ko iri soko ryatekerezwaho rikavugururwa, kandi rigakorerwa inyigo yo kuriteza imbere ku buryo ribasha kwinjiriza igihugu, kuko abarikoreragamo benshi barivuyemo bajya kureba utundi dusoko ku ruhande, bikaba bimwe mu biduteza ibihombo.”

Akomeza avuga ko riramutse rivuguruwe, rigasakarwa abarivuyemo barigarukamo.

Hakizimana Jerome, umuturage utuye mu kagari ka Rwanzekuma ati “Dufite ibicuruzwa ariko isoko twahawe ryubatswe mu buryo butajyanye n’igihe ku buryo ryangiritse ritamaze kabiri, tukaba dusaba ko ryavugururwa, ubundi turishoremo imari twiteze imbere.”

Akomeza avuga ko Rwiyemezamirimo waryubatse mu mwaka wa 2010 yarisondetse, abarigana bakaba binubira ritura (riva), ku buryo batinya kuricururizamo.

Niyonzima Alexandre, umuturage wo mu kagari ka Ryabizige avuga ko babazwa no kuba bahahira mu isoko riva.

Ati “Isoko ryacu rirashaje, ku buryo natwe abakiriya riva tukabibona tukaba dusaba ko ryasanwa ku bufatanye n’ubuyobozi, natwe tugasigarana inshingano zo ku ribungabunga.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’iri soko n’izindi nyubako za Leta muri aka karere zitakijyanye n’igihe bakizi ndetse bari gushaka igisubizo.

Ati “Mu bugenzuzi bwakozwe muri rusange ku nyubako za Leta harimo n’isoko rya Cyanzarwe hari izo twasanze zikeneye kuvugururwa, turaza gukomeza gukorana n’abikorera turebe ko twaribegurira bakarishoramo kandi bakunguka.”

Iri soko rya Cyanzarwe abaturage basaba ko ryasanwa bavuga ko ribafatiye runini kuko ariryo ribafasha guhahirana n’abaturanyi, gusa ubwitabire bw’abarikoreramo bukaba buri hasi kuko abeshi bacibwa intege n’uburyo iri soko ryubatse kuko usanga ibicuruzwa byabo binyagirwa nabo bagakora imvura n’izuba bibari ku mugongo.

Umurenge wa Nyanzarwe niwo murenge w’icyaro mu mirenge igize akarere ka Rubavu udafite ibikorwa remezo bihagije nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi mu gihe ufite abaturage barenga ibihumbi 27.

Bamwe mu bagana n’abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho (Photo: Koffito)
Isoko rya Cyanzarwe riherereye mu kagari ka Ryabizige

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *