9be5c71f-5483-4e6c-b2cf-2aef2baa5a01

Rwamagana: Abasilamu barashima Leta yakuyeho itotezwa bakorerwaga

Abasilamu bo mu karere ka Rwamagana,bavuga ko impinduka zabaye mu myigishirize y’Igitabo Gitagatifu cya Korowani (Qur’an) yazanye mu impinduka mu mibereho yabo mu gihe banavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batotezwaga n’Ubutegetsi bw’icyo gihe bubigizemo uruhare bigatuma batabona ubwisanzure mu myemerere .

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024 , ubwo hatangizwaga amarushanwa y’abana biga mu mashuri 25 ya Korowani (Qur’an) abarizwa mu misigiti 25 iri mu karere ka Rwamagana.

Umwe mu babyeyi bakurikiranye amarushanwa yo gusoma igitabo Gitagatifu Korowani (Qur’an) mu mutwe , Hadji Musonera Suedi aganira na Bwiza.com yavuze ko urubyiruko rw’abayisiramu rufite amahirwe no kugira ubumenyi ku idini yabo mu gihe gihe cya Repubulika ya Mbere ndetse iya Kabiri abayoboke ba Islam batotezwaga babuzwa ubwisanzure kuburyo no kwiga Korowani bayigaga badatekanye .

Yagize ati “Dushobora kuzagira umusaruro ushimishije kuri aba bana bacu biga Korowani , nkurikije ibyo batweretse, bafite ubumenyi bigaragara ko bigishwa n’abamenyi batandukanye nabo nasanze bigisha Korowani kuva menye ubwenge.Abana bakomeje amatwara bafite bazabajya banatsinda mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu nayo mu mahanga .”

Hadji Musonera yakomeje agira ati” Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi,nta kwisanzura twigeze tugira kuburyo no mashuri asanzwe kugira ngo umusiramu abashe gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye byamusabaga guhindura izina akitwa amazina atarimo irya Kisilamu.Twaratotezwaga bakatwita abaswayire kandi twanafatwaga nk’abantu badafite agaciro. Aho Leta y’Ubumwe igiriyeho ,twabaye Abanyarwanda nk’abandi ,ubu umwana arajya kwiga ishuri yisanzuye ndetse no mu mashuri asanzwe abana bahabwa ubwisanzure bagasenga.”

Umwe mu banyeshuri biga Korowani (Qur’an) ku musigiti wo mu mujyi wa Rwamagana, Uwamahoro Affisa avuga ko amasomo bigishwa ishuri rya Korowani abafasha no kubaho bafite imico n’imyifatire bibubahisha mu Muryango Nyarwanda ndetse ko muri iryo shuri bigishwa andi masomo nayo abatoza indagaciro za Kisilamu bigatuma bakura birinda imyitwarire n’imyifatire bigayitse .

Sheikh Nshuti Sadiki , Imam w’Abasilamu mu karere ka Rwamagana mu kiganiro yagiranye na Bwiza com yagaragaje ko amarushanwa ya Korowani ategurwa buri mu mwaka mu rwego rwo kubungabunga Igitabo Gitagatifu Korowani (Qur’an) ndetse avuga ko mu rwego rwo gukumira abashobora kwitwaza kwigisha Korowani bagacengeza ubuhenzanguni mu bayisiramu .

Yagize ati ” Impamvu dutegura aya marushanwa,ni mu rwego rwo kubungabunga Igitabo Gitagatifu cya Korowani,kuko byagaragaye ko hari abashoboraga guhimba amagambo y’icyarabu bakayasobanura mu buryo butaribwo. Twashishikarije abana kwiga Korowani,umwanya nk’uyu ni ugusuzuma uko bahagaze nkuko mu yandi masomo bakora ibizamini. Turifuza ko Akarere ka Rwamagana tuba icyitegererezo mu Ntara ndetse tukaba twagera no ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.”

Sheikh Nshuti anavuga ko abana biga Korowani iyo bashoboye kuyiga neza bakuramo inyungu kuko hari abajya mu marushanwa Mpuzamahanga bakabona amafaranga ashobora guhindura imibereho yabo,yatanze urugero rw’umwana w’i Rwamagana wagiye mu marushanwa ya Korowani muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu agahabwa ishimwe ry’Amafaranga nyuma yo kwitwara neza.

Uwushinzwe guhuza ibikorwa by’amarushanwa yo gusoma kurowani mu karere ka Rwamagana, Sheikh Nkurunziza Hassan,aganira na Bwiza.com yavuze ko abana bitabiriye amarushanwa ya Korowani azasozwa kuwa Gatanu Tariki ya 27 Ukuboza ari 110 , abana bari munsi y’imyaka 15 nibo benshi kuko bagera kuri 80 mugihe abayirwngeje ari 30.Abakobwa ni 53 mu gihe abahungu ari 57.Igitabo Gitagatifu Korowani kigizwi n’ibyo bita amajyuzi 30.

 

Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *