Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukuboza 2024, Sosiyete y’indege Japan Airlines (JAL) yavuze ko yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyashoboraga kugira ingaruka ku ndege, ariko ntiyemeje niba hari ugutinza indege cyangwa gusubika ingendo byabayeho.
Umuvugizi wa Japan Airlines yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Dushobora kwemeza ko twagabweho igitero cy’ikoranabuhanga kandi ko dukemura iki kibazo.” “Birashoboka ko byagira ingaruka ku bikorwa by’ingendo uhereye ubu.”
Yongeyeho ati: “Birashoboka ko gutinda no guhagarika bishobora kubaho.”
Isosiyete y’indege yavuze ko igitero cyatangiye saa moya n’iminota 24 z’igitondo ku isaha yaho (2224 UTC).
Isosiyete yavuze ko yahagaritse by’agateganyo router yateje imikorere mibi ya sisitemu kandi ihagarika kugurisha amatike y’indege zihaguruka kuri uyu wa Kane.
Umunyamakuru wa NHK yatangaje ko ku bibuga by’indege byinshi by’u Buyapani hari indege zirenga icumi zatinze, ariko yongeraho ko nta guhagarika ingendo kwinshi cyangwa guhungabana bikomeye.


