Bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Mukura mu karere ka Rutsiro bavuga ko bategereje agashimwe bagenerwa kazwi nka Performance Based Financing Procedure (PBF) gatangwa na Minisiteri y’ubuzima mu gihe runaka ngo kunganire abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima, amaso agahera mu kirere.
Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko batazi inzitizi zabayeho ngo barinde ubwo bagera muri 2025 PBF ya 2023-2024 itarabageraho.
Abenshi muri bo bahamya ko byabarishije iminsi mikuru nabi, kandi barimo no kwitegura kohereza abana mu mashuri, bagasaba ko ibyo bemererwa bajya babibonera igihe, nabo bikabatera umuhate wo gukora akazi nishimiye.
Mwiseneza Christophe, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura mu kiganiro yahaye BWIZA avuga ko abakozi bari bamaze igihe batabona PBF ndetse ko zaziye rimwe ari eshatu, bakagira inzitizi zo kutagira umubaruramari (Comptable).
Ati “PBF itangwa na Minisiteri y’ubuzima kuva bayitwoherereza, haje eshatu icyarimwe kandi turi kuzikoraho ngo tuzishyikirize ibitaro bya Murunda tubone kuzishyikiriza abakozi, gusa twahuye n’inzitizi zo kutagira umubaruramari ari nawe unoza Dosiye isaba ayo mafaranga.”
Dr. Nkunzimana Jean Pierre, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Murunda avuga ko iki kibazo araza kugikurikirana kuko PBF zemerezwa ku bitaro kandi zamaze koherezwa mu bigo nderabuzima.
Ati “PBF barayihawe sinzi igihe babahereye amakuru, kuko twari tuziko nayibonye, ubwo turaza gukurikirana twumve impamvu abakozi itarabageraho.
Uretse ikibazo cya PBF kandi muri iki kigo nderabuzima abakozi bavuga ko batajya bahabwa agashimwe bagenerwa kazwi nka (Bonus) , mu gihe Mwiseneza Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura avuga ko itangwa n’akarere kandi ko ku bakozi b’akarere iya 2023-2024 yakozweho, mu gihe iy’abakozi bahembwa n’umushinga itaraza, kuko iyo umufatanyabikorwa ayitanze n’abo bahita bayibona.


