Abakristo hirya no hino mu Burayi baratangaza ko bahura n’ibibazo birimo gukubitwa, gutukwa, kwirukanwa ku kazi, ndetse no gusabwa guceceka ku myemerere yabo mu biganiro byihariye cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’uko raporo nshya y’imiryango irengera uburenganzira bw’abantu ibigaragaza.
Mu Bufaransa abihayimana babiri bahisemo kwimuka mu gace babagamo nyuma yo gukubitwa, kubacira no gutukwa inshuro nyinshi kubera imyemerere yabo.
Mu Bwongereza umugabo wavuye mu idini ya Islam akakira Yesu yagerageje kwicwa n’umuntu babanaga mu nzu, wamunize maze akanamutemesha icyuma, avuga ko “agomba gupfa” kubera guhindura idini nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian.
Raporo ya Observatory on Intolerance and Discrimination against Christians in Europe (OIDAC) yagaragaje ko mu mwaka wa 2023 habayeho ibitero bisaga 2,400 bigamije kwibasira abakristo mu bihugu 35 by’i Burayi.
Muri ibyo bitero, ibirenga 230 byibasiye abantu ku giti cyabo ni mu gihe ibindi byinshi byari ibikorwa byo kwangiza kiliziya n’ibikoresho byayo.
Ibihugu byibasiwe cyane ni u Bufaransa, u Bwongereza, n’u Budage. U Bufaransa bwonyine bwabaruye ibitero bisaga 1,000, u Bwongereza bugera kuri 700, naho u Budage bugera kuri 277, iyi mibare ikaba yarikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wa 2022.
Mu Bwongereza, abakristo benshi batangaza ko bahura n’ivangura mu kazi, aho bamwe birukanwa cyangwa bagashyirwaho igitutu kubera gutangaza ibitekerezo byabo bishingiye ku myemerere yabo.
Julia Doxat-Purser uhagarariye ishyirahamwe ry’Abaporotesitanti b’i Burayi (EEA) yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kigaragara mu Bwongereza ndetse yongeyeho ko abakristo benshi bahitamo guceceka ku myemerere yabo kugira ngo birinde ibibazo mu kazi.
Raporo yagaragaje kandi ko abakristo b’abanyapolitiki nabo bahura n’ibibazo bikomeye. Urugero ni David Campanale, wahagaritswe nk’umukandida w’ishyaka ry’Abaliberali mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kubera imyemerere ye.
Raporo ya OIDAC isaba guverinoma z’i Burayi kuzamura ubumenyi ku bijyanye n’ubwisanzure mu myemerere ndetse no gushyiraho umwanya wihariye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe kurwanya ivangura rikorerwa abakristo.
Ku ruhande rw’amatorero, raporo isaba abakristo gutanga umusanzu mu biganiro rusange mu buryo bwubaka, hagamijwe kubaka umubano mwiza hagati y’abafite imyemerere n’abatayifite ndetse no kurwanya amabwiriza abangamira uburenganzira bwo gusenga.


