Blaise Itangishaka wahoze ari umukinnyi wa AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2023-24 yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba ko ryamufasha kwishyuzwa amafaranga miliyoni 2.4 Frw iyi kipe imufitiye.
Blaise avuga aya mafaranga arimo imishahara y’amezi ane atigeze ahabwa ubwo yakiniraga AS Kigali, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Uyu wahoze ari myugariro w’amakipe akomeye nka APR FC na Marines FC, kuri ubu akaba ari umutoza w’ikipe y’abagore ya APR WFC, asaba ko aya madeni yakishyurwa.
Mu ibaruwa yagejejwe ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, Blaise Itangishaka yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ahabwe amafaranga ye.
Umwaka w’imikino wa 2024-25 watangiye AS Kigali ibanza guha abakinnyi n’abandi bakozi amafaranga make yo kubafasha kwitegura. Gusa, bamwe mu bakinnyi batakomezanyije n’iyi kipe bavuga ko ntacyo bahawe kugeza ubu.
Abakinnyi bamenyekanye ko batarahabwa ibyo bagombaga guhembwa barimo Ishimwe Fiston, Bishira Latif, Nyarugabo Moïse, Ndayishimiye Antoine Dominique na Rugirayabo Hassan. Aba bose, kimwe na Blaise Itangishaka, bavuga ko bategereje ko ikipe ibishyura ibirarane.


