Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku mukino wa FA Cup wahuje Arsenal na Manchester United kuri Emirates Stadium i Londres ku itariki ya 12 Mutarama 2025.
Uyu mukino waranzwe n’ubushyamirane bukomeye warangiye Manchester United itsinze Arsenal kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.
Mutesi Jolly umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuherwe Lungumi Said w’imyaka 53 ukomoka muri Tanzania yagaragaye yicaye mu myanya y’icyubahiro (VIP) yihera ijisho uwo mukino utari woroshye.
Bivugwa ko uyu mukobwa ari mu Bwongereza kuva mu cyumweru gishize aho yitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kureba uyu mukino wa ruhago.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa urukundo hagati ye na Lungumi Said umwe mu baherwe bafite imitungo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba gusa Mutesi Jolly abyamaganira kure avuga ko ari ibihuha.
Kuri uyu mukino yagaragaye ari kumwe n’inshuti ze ndetse yakomeje kwerekana ko yishimiye uwo mukino by’umwihariko uburyo Arsenal United yitwaye n’ubwo yatsinzwe.
Uyu mukino wasize byinshi harimo ikarita itukura ya Diogo Dalot wa Manchester United ndetse na penaliti ya Arsenal yahushijwe na Martin Ødegaard.
Jolly wabaye Miss Rwanda mu 2016 ni umwe mu banyarwandakazi bakunze kugaragara mu bikorwa bikomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.



