whatsapp_image_2025-01-15_at_18.34_12

Umufana wa Rayon Sports yavuye i Kigali ajya mu Ruhango gushimira Amagaju FC

Mu rwego rwo gushimira ikipe y’Amagaju FC nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Huye ku wa 12 Mutarama 2025, Ndakaza Gerard, umufana wa Rayon Sports, yaturutse i Kigali ajya kubashimira.

Ndakaza yitwaje icyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati: “Nta kindi nakwitura Amagaju FC.” Ibi byari ugushimangira ko yashimishijwe cyane n’uko iyi kipe yatsinze APR FC mu gihe Rayon Sports yo yari yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino wabaye mbere y’uwo.

Uyu mufana ntiyagarukiye aho kuko yanitabiriye umukino w’igikombe cy’Amahoro aho Amagaju FC yasuye United Stars mu murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, bakayitsinda ibitego 4-0.

Ibitego by’Amagaju FC byatsinzwe na Useni Kiza Seraphin (2), Ndayishimiye Edouard na Rachid Mapoli.

Iki gikorwa cya Ndakaza Gerard cyagaragaje urukundo afitiye Rayon Sports aho ashimira amakipe arwanira ku ruhande rw ayo cyane cyane iyo atsinda mukeba wayo w’ibihe byose, APR FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *