GridArt_20250116_82429185

Gusabiriza Videwo z’urukozasoni no kuzitanamo, umwanda ukwiye umuti urura kugira ngo ucike

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X rwahoze rwitwa Twitter ndi mu bakoresha cyane, zaramukiyeho inkuru z’uko hari amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu byamamare yashyizwe hanze.

Bigitangira, bamwe mu baba ku mihanda bagiye bigamba ko bafite amashusho ya Adonis Filer usanzwe akinira ikipe ya APR BBC acigatiye igitsina cye; mbere y’uko ku wa Gatatu hasakara andi ya Kwizera Emelyne wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yakorakowe n’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben. Uyu ngo yagaragaye yiha akabyizi akoresheje icupa rya Heineken.

Sinigeze ndazwa ishinga no kuba nashakisha ayo mashusho cyangwa ngo ngire umwanya wo kuyasaba ngo nyarebe; kuko muri njye numva bihabanye n’imyemerere yanjye.

Icyakora abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nabonye bandikira ubutumwa busaba bagenzi babo bigamba kuba bafite amashusho y’ubwambure bwa bariya bantu “kubatamo” na bo bakihera ijisho.

Ikibabaje ni uko hari n’abakoresha amashusho y’urukozasoni, nk’iturufu yo kugira ngo bagwize umubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Nabonye hari abasaba bagenzi babo ‘like na follow’ nk’ikiguzi cyo kugira ngo babahe amahirwe yo kureba ubwambure bwa bagenzi babo.

Ku rundi ruhande hari abifata bene aya mashusho bakayashyira hanze bagamije kwamamara, abandi bagashyira hanze aya bagenzi babo bagamije kubihimuraho.

Mu busanzwe imbuga nkoranyambaga nk’urwa X ni zimwe mu zimaze kugira umubare w’abiganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda bazikoresha, ndetse inzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakunze gutanga umuburo w’uko hari abazikoresha nabi ku buryo hari bimwe mu bizinyuzwaho bigize ibyaha.

Nko guhererekana amashusho y’urukozasoni bigize icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 34 mu gitabo cy’amategeko ahana, No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 yerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ugihamijwe igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Usibye kuba gusakaza amashusho y’urukozasoni bigize icyaha, abahanga mu buzima banavuga ko kuyareba bishobora guteza ibyago birimo impinduka z’amarangamutima zishobora gutera agahinda gakabije, gusenya ingo z’abubatse, kuba nyamwigendaho n’ibindi.

 

Hakenewe ingamba zikakaye n’ubukangurambaga!

Mu gihe ikibazo cy’abareba n’abahererekana amashusho y’abakuze gikomeje gufata indi ntera; inzego zirimo izifite mu nshingano zazo urubyiruko, umuco ndetse n’umuryango zikomeje kwigira ba ntibindeba ku kibazo nka kiriya gishobora koreka abatari bake.

Imibare yerekana ko 65,3% by’Abaturarwanda ari urubyiruko, gusa umwanya bagakoresheje bakora ibibateza imbere bawutakaza ku mbuga nkoranyambaga; by’umwihariko mu bintazi.

Mu gihe inzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa n’iy’ubahirizwa ry’amategeko zimaze igihe zitanga ubutumwa buburira, igihe kirageze ngo abasakaza n’abasabiriza amashusho y’ibiterasoni bose bacishweho iminyafu.

Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri zirimo iy’Urubyiruko, Ubuzima, Umuco n’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zagakwiye gutangira ubukangurambaga; mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwivuna kiriya kibazo.

 

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *