nduhungirehe.jpg-447cf

U Rwanda rwasubije Congo ikomeje kwigamba kurugira nyakamwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Congo Kinshasa itigeze ituma u Rwanda ruhezwa nk’uko ibivuga, agaragaza ko abayobozi bayo basigaye birirwa mu makinamico ndetse no kuvugira ibidafite ishingiro mu itangazamakuru aho kwibanda ku gukemura ibibazo by’ingenzi bibangamira inzira yo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane mu gihugu cyabo.

Nduhungirehe yasubizaga ku biheruka gutangazwa na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC, uheruka kubwira abanyamakuru ko Kinshasa ikomeje gutuma u Rwanda rwiheza mu bindi bihugu bigize Isi.

Ni nyuma y’uko ku wa 15 Ukuboza 2024 ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bagombaga guhurira i Luanda muri Angola, gusa inama bagombaga guhuriramo iza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’uko RDC yisubiye kuri gahunda yo kujya mu mishyikirano na M23 yaherukaga kwemera.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuvuga ko u Rwanda rwiheje bitumvikana na gato, gusa avuga ko Congo yabivuze bitewe no kuba abanyapolitiki n’abadipolomate b’iki gihugu bamaze igihe barashyize imbere imvugo zisa nk’ikinamico aho gukemura ibibazo by’ingenzi bibangamira inzira y’amahoro.

Ati: “Ntabwo byumvikana na busa kuvuga ko u Rwanda rwiheje. Nigute dushobora kwiheza nyamara duheruka gutegura Inteko rusange ya mbere ya FIA Muri Afurika? Ni gute dushobora kwiheza mu gihe turimo gutegura muri uyu mwaka, isiganwa ryo ku rwego rw’Isi rya mbere rya moto rizaba ribereye muri Afurika, hano mu Rwanda?”

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda waganiraga na KT Press yunzemo ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira ibirori n’inama zitandukanye zo ku rwego rw’Isi, zirimo iya ba Minisitiri bo mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha Igifaransa na yo igomba kwerekana ko u Rwanda rutari nyakamwe ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko ibivugwa n’abategetsi ba Congo ntacyo bivuze, gusa agaragaza ko babiterwa na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bibatiza umurindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *