Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yerekeje i Juba, muri Sudani y’Epfo, aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru rwa Komisiyo Ngenzuzi ya Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yashyiriweho Sudani y’Epfo.

Minisitiri Nduhungireho yaboneyeho kuganira na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo, Hon. Ramazani Goc, aho baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi u Rwanda na Sudani y’Epfo.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yabonanye na Amb. Selma Bakhta Mansouri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria, ushinzwe ibibazo bya Afurika nawe witabiriye iyi nama y’i Juba.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Algeria ibarizwa muri Afurika y’Amajyaruguru.



