file-3mG8dh42CVcpSMJ1Csw5aD

Yakoze ubukwe bikino none yisanze mu nkiko

Mu gihugu cya Australia, haravugwa inkuru y’umugore wasabye urukiko gutesha agaciro amasezerano yo gushyingiranwa yakoze yibwira ko ari imikino aho yashakaga kwibonera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ko ibyo byabaye mu birori byo mu Ukuboza 2023 byari byateguwe n’uwari umukunzi we, aho bari bagamije kuzamura abamukurikira (followers) ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mugore yatangarije urukiko ko yahuriye n’uwo mugabo ku rubuga rwa Internet rushakirwaho abakunzi mu mwaka wa 2023. Nyuma yo gusohokana kenshi mu Mujyi wa Melbourne, mu Kuboza uwo mugabo yamuhamagaye amusaba kwitabira ibirori byo mu Mujyi wa Sydney, aho abari abatumiwe basabwaga kwambara imyenda yera gusa.

Yageze aho ibirori byabereye asanga ari we wenyine wambaye imyenda yera, aho yahasanze uwo mugabo n’umufotozi, hamwe n’umuntu wemewe mu mategeko ushinzwe gushyingira abantu.

Nyuma yo kubaza icyabaye, uwo mugabo yamubwiye ko ari ubukwe bw’ibikinoa, ariko amusaba kwitwara nk’umugeni.

Nubwo yabanje gushidikanya, uwo mugore yahamagaye inshuti ye ayisobanurira ibyabaye, hanyuma iyo nshuti imubwira ko nta ngaruka zizabaho kuko nta nyandiko y’integuza yasinywe mbere, kandi ko nta masezerano yanditse yahawe. Nyuma yo guhumurizwa, uwo mugore yemeye kuba umugeni muri ubwo bukwe.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, uwo mugabo yasabye umugore kumufasha kuzuza inyandiko zo gusaba uruhushya rwo gutura burundu muri Australia. Uwo mugore yahise asubiza ko bidashoboka kuko batarasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uwo mugore yabwiye urukiko ko yababajwe no gusanga uwo mugabo yamubeshye kuva ku ntangiriro, akamukoresha ubukwe butari imukino nk’uko yabimubwiye.

Yavuze ko nyuma y’uko asanze ibyo basezeranye bifite agaciro mu mategeko, yahise asaba urukiko gutesha agaciro ayo masezerano.

Ku rundi ruhande, uwo mugabo w’imyaka 30 yavuze ko uwo mugore yamenyeshejwe neza iby’ubukwe mbere y’uko buba, kandi ko nyuma yo gusezerana bahise batangira kubana.

Icyakora, ibimenyetso byatanzwe n’umugore byagaragaje ko batigeze babana nk’uko umugabo yabivugaga.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko uwo mugore afite uburenganzira bwo gusaba gutesha agaciro ubwo bukwe kuko yamenyeshejwe ko ari imikino.

Yagize ati: “Yasezeranye azi ko ari imikino, ubwo rero afite uburenganzira bwo gusaba ko ibyo basezeranye byateshwa agaciro.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *