IMG-20250117-WA0006

Rusizi: Akarere kishyuye Frw 722,000 kari karambuye abaturage mbere yo kwitaba abadepite

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwishyuye ikubagahu abaturage bo mu murenge wa Bweyeye kari kamaze imyaka 15 bwarambuye amafaranga y’ingurane, mbere y’uko kuri uyu wa Gatanu bwitaba abadepite.

Ikibazo cy’aya mafaranga abadepite baherukaga kukigeza kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, bayibaza icyabuze ngo abaturage umunani bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga umuhanda Matyazo-Mudasomwa ngo bishyurwe.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwitabaga Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore butanga ibisobanuro kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025; na bwo bwasabwe ibisobanuro kuri kiriya kibazo.

Ubuyobozi bwa Rusizi bwasobanuye ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye bwaraye butumije abaturage ngo bubishyure; ibyatumye abadepite bamuhata ibibazo.

Depite Germaine Mukabarisa yagize ati: “Ntabwo rero n’ubu ndumva kuba raporo y’umuvunyi yo mu kwezi kwa karindwi nk’akarere mufite abaturage 15 bagomba kwishyurwa, inteko ikabatumira mukakira ubutumire, mugategura urugendo ruza kutwitaba ku kibazo cy’abaturage 15 mutarabishyura none mugeze hano muri komisiyo, muri kutubwira ngo turizera ko umurenge wabatumije uri kuyabaha.”

“Mbere muri kwitegura uru rugendo kuki mutakemuye icyo kibazo ko ari cyo cyari kibazanye? Mbere yo kwitegura kuza hano byagenze bite kugira ngo ejo abe ariho mukora OP ijya ku murenge? Muri mwebwe ntawe utubwira ngo byibura abaturage icumi bahawe amafaranga, dore ikibigaragaza.”

Hon MVANO NSABIMANA Etienne na we yunzemo ati: “Ariya mafaranga muvuga ko mwishyuye nyuma y’imyaka 15, kuba muvuga ko mwishyuye mushingiye kuri raporo y’umuvunyi niba umuturage yarakomeje kugaragaza ikibazo, iyo umuvunyi atajyayo Ntimwari kubishyura ? Ese abandi baturage bafite ibibazo bindi nk’ibyo bikemurwa bite?”

HABIMANA Alfred uyobora by’agateganyo akarere ka Rusizi, yasobanuriye abadepite ko rwiyemezamirimo wa Kompanyi  ECOBARIS yahamagajwe  ku karere bakagirana ibiganiro byo gukemura iki kibazo, undi akababwira ko yasizemo Frw 1,900,000 ubwo yakoraga umuhanda.

Yakomeje agira ati: “Twamusabye kwerekana  impapuro zemeza ko akarere kamusigayemo amafaranga arazibura, kugeza ubwo akarere kafashe umwanzuro wo kwishyura abaturage  kuwa 16 Mutarama 2025.”

Mu ma saa 11:00 ni bwo Meya wa Rusizi yemereye abadepite ko  abaturage bamaze kwishyurwa bose abaha n’urutonde n’amafoto  byabishyuwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *