Nyina wa Bushali, Dusabimana Marie Thérèse wapfuye ku wa 14 Mutarama 2025 azize uburwayi, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abahanzi barimo abakora injyana ya rap mu Rwanda.
Uyu muhango watangiriye mu rusengero rwa ADEPR i Gikondo aho inshuti n’abavandimwe bakoze amasengesho yo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.
Bushali, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya rap, yavuze amagambo make ubwo yafataga ijambo.
Uyu muraperi yashimiye umubyeyi we ku buryo yamutoje kwizera no kumurema icyizere mu buzima, ashimangira ko nubwo yapfuye mu buryo bw’umubiri, akiri kumwe na we mu buryo bw’umwuka.
Ati: “Nagira ngo nshimire mama wanjye, bakuru banjye na bashiki banjye. Ninjye wari umwana we mutoya ariko nk’uko yandemyemo icyizere, nubwo yagiye mu buryo bw’umubiri, nizera ko musigaranye mu buryo bw’umwuka.”
Uyu muhango wari witabiriwe n’abaraperi benshi b’ibyamamare barimo Riderman, Bull Dogg, Green P, P Fla, B Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Diplomate ndetse na Dr. Nganji, wamenyekanye cyane mu itsinda rya Kinyatrap Bushali abarizwamo.
Nyakwigendera Dusabimana Marie Thérèse wari ufite imyaka 67, asize abana 12 n’abuzukuru 12. Yapfuye aguye mu bitaro bya Gatenga nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.


