Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niramuka itagiye mu mishyikirano n’umutwe wa M23, itazarenga umurongo utukura wo kongera kwitabira ibiganiro bya Luanda.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko kuba igihugu cye cyajya mu biganiro na M23 ari umurongo utukura kidashobora kurenga.
Tshisekedi wagezaga ijambo ku badipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa, yagize ati: “Munyemerere ntange umucyo w’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazigera ikoreshwa n’igitutu cy’abantu bo hanze bagerageza gutanga amabwiriza anyuranyije n’inyungu ndetse n’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzigera dutezuka ku gushimangira aho duhagaze. Kuganira n’umutwe w’iterabwoba nka M23 ni umurongo utukura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashobora kurenga.”
Minisitiri Oliver Nduhungirehe asubiza ku byatangajwe na Tshisekedi, yavuze ko u Rwanda na rwo rudashobora kurenga umurongo utukura wo gusubira mu biganiro bya Luanda mu gihe Kinshasa yaba itagiye mu mishyikirano na M23.
Ati: “Rero, ibiganiro bya Luanda ntibishobora gusubukurwa na rimwe cyangwa ngo bitange umusaruro nta muhate uhamye wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kujya mu mishyikirano na AFC/M23. Ibi kandi bigize umurongo utukura w’u Rwanda.”
Kigali na Kinshasa bikomeje guterana amagambo mu gihe Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aheruka gusaba ko habaho ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru, mu rwego rwo gukemura ikibazo cya M23.


