Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Umujyi wa Minova wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta ya RDC n’abambari bawo.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mujyi muto uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, mbere y’uko M23 iyemeza kuri uyu wa Kabiri.
Amashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana Ingabo za M23 zigendagenda muri Minova mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kuhirukana abarimo FARDC, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Ifatwa rya Minova risobanuye ko kuri ubu inzira y’amazi ndetse n’ubutaka yahuzaga Umujyi wa Goma n’ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ifunzwe burundu.
M23 kandi kuba igenzura ibice bitandukanye byo muri Sake na Masisi na byo bisobanuye ko kubiturukamo ujya i Goma bidashoboka; ibikomeje gushyira mu kaga uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Abakurikiranira hafi intambara ya M23 na Leta ya RDC bahuriza ku kuba ifatwa rya Minova riha M23 amahirwe menshi yo kuba isaha n’isaha yakwigarurira Umujyi wa Goma yamaze kuniga.
Kugeza ubu uyu mutwe uracyasabwa kwigarurira ibice byinjira i Goma unyuze muri Teritwari ya Nyiragongo, ibyaba bisobanuye ko inzira rukumbi isohoka i Goma ku ngabo ziyirimo ari iyerekeza mu Rwanda.


