Umusore w’Umwongereza ufite inkomoko mu Rwanda yemeye icyaha ashinjwa cyo kwica abana b’abakobwa batatu bato mu gitero yagabye yitwaje icyuma mu majyaruguru y’u Bwongereza. Icyaha cyateye ubwoba igihugu ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha kuri interineti byateje imyigaragambyo mu gihugu hose.
Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo Urukiko rwo mu majyaruguru y’u Bwongereza mu Mujyi wa Liverpool rwumvise uyu musore yemera icyaha ashinjwa cyo kwica abana b’abakobwa batatu bato mu gitero cy’icyuma cyatunguye u Bwongereza.
Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko kandi yemeye ibyaha 10 aregwa byo gushaka kwica muri icyo gitero ndetse no gukora uburozi bwica bwa ricin.
Uyu musore yanze kwitaba urukiko kandi nta kindi kintu yavuze keretse kuvuga ijambo “ndemera icyaha”.
Umucamanza Julian Goose yavuze ko Axel Rudakubana azakatirwa ku wa Kane mu rubanza ubundi byari biteganijwe ko ruzamara ibyumweru bine.
Ibyo uregwa yemeye
Uregwa mu buryo butunguranye yisubiye ku guhakana icyaha aracyemera ku munsi wa mbere w’urubanza rwe mu Rukiko rwa Liverpool ruzwi nka ‘Liverpool Crown Court’.
Yiyemereye icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu, Bebe King w’imyaka 6, Elsie Dot Stancombe w’imyaka 7 na Alice Dasilva Aguiar w’imyaka 9, ku itariki ya 29 Nyakanga 2024, mu birori byo kubyina byari byitiriwe umuhanzikazi w’Umunyamerika, Taylor Swift mu Mujyi wa Southport uri ku nyanja.
Uregwa yemeye gutunga amakuru ashobora kuba ingirakamaro ku muntu ukora cyangwa witegura gukora igikorwa cy’iterabwoba nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Icyo kirego kijyanye n’igitabo kigaragara cy’amahugurwa ya al-Qaeda, hamwe na ricin, basanze mu rugo Rudakubana abanamo n’ababyeyi be, bakomoka mu Rwanda.
Ni gute urubanza rwateje imvururu?
Imvururu zifitanye isano n’ubwo bwicanyi, zatewe n’amakuru atari yo yo kuri interineti yavugaga ko uwasabye ubuhungiro bw’Umuyisilamu ari we wabigizemo uruhare, yamaze iminsi myinshi. Byatumye abigaragambyaga batera abapolisi, amaduka, n’amahoteri acumbikira abasaba ubuhungiro ndetse n’imisigiti n’amasomero. Amagana yitabiriye iyi myigaragambyo yaje gufatwa arafungwa.
N’ubwo Rudakubana yari afite imyaka 17 igihe yagabaga icyo gitero, amabwiriza yo kudatangaza amazina ye yaje gukurwaho muri Kanama kubera impungenge zo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.


