e94bbb22ca36066bf8186e8764fb05cd-1331561027

Saif al-Islam yongeye gushyirishamo Sarkozy ushinjwa kwakira inkunga ya Kadhafi

Mu kiganiro kihariye na RFI, binyujijwe ku muntu wizewe, Saif al-Islam, umuhungu muto wa Colonel Kadhafi, yavuye mu byo gukomeza guceceka. Muri 2018, yari yarahaye ikiganiro New York Times. Ariko ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2011, yemeye kuvugana n’itangazamakuru ku bijyanye n’ikibazo cyo gutera inkunga Nicolas Sarkozy mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida mu 2007. Yasubije ibibazo bitandukanye kandi yongera kwemerera RFI verisiyo ye kuri iki kibazo. Ni mu gihe urubanza rw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa n’abandi bareganwa cumi n’umwe rwatangiye mu byumweru bibiri bishize i Paris.

Muri iki kiganiro, Saïf al-Islam yibutsa ko mu 2018 yahaye ubuhamya bwe umucamanza Serge Tournaire ushinzwe iperereza muri uru rubanza rwa politiki n’imari. Avuga ko uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yamuhatiye, abinyujije mu bunganizi ndetse inshuro nyinshi, guhindura ubuhamya bwe mu rukiko.

Nk’uko Saïf al-Islam abitangaza ngo icyifuzo cya mbere cyamusabye guhindura ubuhamya bwe ku byerekeye Nicolas Sarkozy cyatanzwe mu 2021 binyuze kuri Souha al-Bedri, umujyanama akaba n’umuvugizi ukorera i Paris. Saïf al-Islam avuga ko yasabwe “guhakana ibivugwa byose ku nkunga ya Libya yo gushyigikira Sarkozy mu matora”. We yari guhabwa iki? Ubufasha, nk’uko avuga, bwo kurangiza urubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Muri izi ntangiriro za 2025, Saïf al-Islam aracyashakishwa na ICC.

Nk’uko Saïf al-Islam abitangaza ngo intumwa nshya ya Nicolas Sarkozy yegereye uyu muryango mu mpera z’umwaka wa 2022, kuri iyi nshuro ivugana na murumuna we, Hannibal Kadhafi, umaze imyaka myinshi afungiwe muri Libani.

Uyu mugabo (intumwa ya Sarkozy) ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire, witwa Noël Dubus, avugwa muri iyi dosiye ku nkunga ivugwa yo kwiyamamaza mu matora ya Nicolas Sarkozy, ariko no muri dosiye ya Karachi irebana n’amasezerano y’intwaro.

Noël Dubus, nk’uko Saïf al-Islam avuga, yaba yaragiye i Beirut kandi yotsa igitutu Hannibal “amwizeza ko azarekurwa, Saïf al-Islam naramuka ahinduye ubuhamya bwe agashyigikira Sarkozy”.

Hannibal, umuhungu wa nyuma wa Kadhafi, afungiye i Beirut kuva mu 2015 mu rubanza rw’ibura rya Moussa el-Sadr, umunyedini mukuru wo muri Libani uheruka kugaragara muri Libya muri Kanama 1978. Libani isaba Tripoli amakuru ku ibura rye.

Saïf al-Islam kandi avuga ko igerageza rya gatatu, ku munsi utavuzwe, ryakozwe binyuze ku Mufaransa ukomoka mu barabu, atashatse gutangaza umwirondoro we. Ariko, yerekana yerekana ko atari Alexandre Djouhri cyangwa Ziad Takieddine, abahuza bombi bakomeye muri iki kibazo kivugwa cy’uko Libya yateye inkunga yo kwiyamamaza Nicolas Sarkozy. Djouhri na Takieddine bombi baregwa muri uru rubanza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *