Abasore babiri aribo Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20 bakomoka mu Karere ka Gisagara, barashwe n’umupolisi nyuma yo gutoroka kasho ya Polisi ya Save aho bari bafungiye bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine w’imyaka 28.
Nk’uko Polisi yabitangaje, aba basore bafashwe bari bihishe nyuma y’uko batorotse kasho bacukuye urukuta rw’inyubako.
Nyuma yo gusangwa aho bari bihishe bahise bagerageza kurwanya umupolisi wari ubasanze aho, niko kubarasa bagwa aho.
Mukandekezi Clementine yapfiriye kwa muganga nyuma yo gukorerwa ubu bugizi bwa nabi mu rugo rwe, aho yibanaga. Abaturanyi bavuze ko yumvikanye ataka, anavuga izina ry’umwe mu bari bamugabyeho igitero.
Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugome, Polisi yahise itangira iperereza iza gufata abakekwa batatu barimo umwe w’imyaka 20 wari warafunguwe vuba ku cyaha cy’ubujura.
Mu gihe iperereza rigikomeje, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu gutanga amakuru yatumye aba bagizi ba nabi bafatwa.
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutungira agatoki inzego z’umutekano ku bantu bose bakekwaho ibyaha mu rwego rwo gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’Abaturarwanda.


