kirehe-district-m-r_1_-e017e-4e5c2

Kirere: Abahinzi baherutse gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo barafunzwe

Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe baherukaga gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bwatwawe n’aborozi, batawe muri yombi.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko aba baturage uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko mu ma ssa sita uwitwa Nemeye Lazaro na Nyiranizeyimana Claudine bafashwe n’abakozi b’urwego rwa DASSO babakuye aho bahingaga, bajyanwa ku Murenge wa Mushikiri.

Nyuma abakozi b’urwego rwa DASSO banafashe uwitwa Manishimwe Vedaste avuye mu isoko rya Nyakarambi nkuko tubikesha abo mu muryango we.

Imiryango y’abafunzwe ivuga ko barengana, kuko icyo bazira cyonyine ari kugaragariza itangazamakuru akarengane bahuye nako ubwo bamburwaga ubutaka bwabo.

Umwe muri bo yagize ati: “Turabasaba ubuyobozi bwo hejuru kuturenganura kuko niba umuntu yamburwa ubutaka akanafungwa azira ibye, bigaragaza ko inzego zo hasi zadutereranye.”

Umuhungu wa Nemeye Lazaro nawe yagize ati: “Nagiye ku Murenge nsanga Gitifu avuga ngo bahinze mu rwuri kandi hariya ni mu butaka bwa data, ndetse birazwi ko yari ahatuye. Umusaza yababwiye ngo turabizi ko aborozi bavuze ko bazemera bagatanga inka ariko tugafungwa, ariko ntibamwumvise ahubwo bamujyanye i Nyarubuye kuri RIB.”

Abaturage bafunzwe baherukaga kugaragara mu itangazamakuru basaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bavuga ko bambuwe n’aborozi bahawe na Leta aho kororera amatungo yabo mu mu mwaka wa 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mushikiri, Iyamuremye Antoine wohereje DASSO gufata abo baturage, yatsembeye BWIZA ko atazi icyatumye abo baturage bafungwa .

Ati: “Ntabwo tubizi, icyo tuzi ni uko bafashwe na RIB. Ibyaha bakekwaho nta makuru tubifiteho, impamvu bafashwe yamenywa na RIB.”

Iki gitangazamakuru cyageragereje gusobanuza umuvugizi wa RIB icyo bariya baturage bazira ntibyakunda.

Icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno mu butumwa yahaye umunyamakuru, yavuze ko abafunzwe bangije iby’abandi biri ahari igihandagazi.

Ati: “Ikibazo kirimo gukurikiranwa, n’uyu munsi ubuyobozi burajyayo kuri ‘térrain’. Abafunzwe bakurikiranweho kwangiza iby’abandi aho ejo bagiye batema urugo kugihandagazi rusange. Iki kibazo kirimo gikurikiranwa, kandi ikindi cy’ingenzi ugomba kumenya ni uko mbere ya 2005 ubutaka bwose bwari ubwa leta. Abagiye bahabwa ubutaka na leta babuhawe muburyo bwemewe”.

Meya wa Kirehe yunzemo ati: “Ibi byose birimo bisuzumwa. Umurenge wakoze  raporo (report), ubu itsinda ry’Akarere ririmo ribikoraho.”

Ku rundi ruhande n’ubwo ubuyobozi buvuga ibi, abo mu miryango y’abafunzwe bahakana ko nta rugo ruri ku gihandazi batemye ndetse ko nta muhinzi wigeze ahagera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *