Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya.
Ni nyuma y’uko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Ni imirwano ikomeje kugwamo abaturage b’abasivile ndetse no gukura ababarirwa mu bihumbi mu byabo.
M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, yatangaje ko yambuye Ingabo za Leta Umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida William Ruto mu butumwa bw’amashusho yatambukije yifashishije urubuga rwe rwa X, yavuze ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC yanasize ikirere cyo mu mujyi wa Goma gifunzwe ihangayikishije, ndetse ikaba inakomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Yakomeje agira ati: “Ndasaba ko imirwano ihita ihagarara kandi nta mabwiriza, nshimangira inshingano z’impande zose zo koroshya uburyo bwo gutabara abaturage bagizweho n’ingaruka; ikindi ngasaba impande zombi gushaka inzira z’amahoro kugira ngo aya makimbirane ababaje arangire.”
Ruto yunzemo ko yatumijeho igitaraganya ba Perezida Kagame na Tshisekedi, mu nama igamije gushaka umuti w’ikibazo.
Ati: “Nk’umuyobozi wa EAC, ndasaba impande zihuriye mu biganiro bya Luanda n’abavandimwe banjye, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame twavuganye kuri uyu mugoroba, kumvira uguhamagarira amahoro abaturage bo mukarere kacu ndetse n’umuryango mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kugisha inama abakuru b’ibihugu bya EAC, mu masaha 48 tuzahurira mu nama idasanzwe izaganirirwamo ibigomba gukurikiraho.”
Ruto yavuze ko nka EAC bemeranya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’uwa SADC, ku ngingo y’uko impande zihanganye muri RDC zigomba kuyoboka inzira y’ibiganiro.


