b_281656

Comoros: Perezida Azali Assoumani arahakana gushaka kuzasigira ubutegetsi umuhungu we

Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, wageze ku butegetsi mu 1999 binyuze mu guhirika ubutegetsi kandi watsinze amatora ane mu gihugu cy’ibirwa byo mu Nyanja y’u Buhinde kuva mu 2002, yahakanye ko ateganya guha umuhungu we ubutegetsi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Assoumani mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ku Kirwa cya Moheli yagize ati: “Nzashyiraho umuhungu wanjye ngo ansimbure nk’umukuru w’igihugu n’ishyaka.

Icyakora, mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwabyo rwa Facebook ku wa Gatanu, ibiro bya perezida byavuze ko ibyo bitavuze ko ashaka kuzaha ubutegetsi, igihe yazavaho mu 2029, umuhungu we, Nour El Fath.

Itangazo rigira riti: “Guverinoma yifuza gushimangira ko nta na rimwe Perezida Azali yavuze ku bijyanye no gusimburwa n’umuhungu we, Nour El Fath, nk’umukuru w’igihugu”.

“Ahubwo yavuze ku ‘mwana’ uzamusimbura, azi ko ari akamenyero muri Comoros kuvuga ko umuturage wese ari ‘umwana’, bitabaye ngombwa ko avuga uwo mu rubyaro rwe.”

Iri tangazo ryagaragaje ko perezida yari yaranze na mbere igitekerezo cyo “kuzasimburwa n’umuryango” kandi ko uzamusimbura agomba guturuka muri Anjouan, kimwe mu birwa bitatu by’ingenzi bya Comoros.

Hakurikijwe itegeko nshinga rya Comoros, ngo umwanya wa perezida ugomba gusimburanwaho n’ibirwa bitatu buri myaka 10.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *