IMG-20250127-WA0017_2

Abasirikare ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda (Amafoto)

Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), batangiye guhungira mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa n’inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Goma.

M23 iragenzura uwo mujyi kuva mu ijoro ryacyeye.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20 binjiye mu karere ka Rubavu, bishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanje kubambura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bari bafite.

Abaganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko bahisemo guhungira mu Rwanda “kubera ko intambara barwana na M23 bagenda bayitsindwa.”

Usibye aba basirikare, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikomeje kwakira abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda.

Kuri ubu imirwano iracyajya mbere mu mujyi wa Goma, aho inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini cy’uyu mujyi zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

Abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20 ni bo bahungiye mu Rwanda

Intwaro abasirikare ba FARDC bari bafite bazishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda

Abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda ku bwinshi

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *