Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibizi neza ko ibintu bishobora guhinduka imirwano ikomeje gusakiranya umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ikaba yagera mu Rwanda, gusa kivuga ko cyiteguye mu buryo bushoboka guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyakwambuka umupaka.
Byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Ni nyuma y’uko imirwano yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere yasize Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uzifasha ku rugamba barashe ibisasu mu Rwanda.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko RDF yashoboye kurasa bimwe muri biriya bisasu.
Ati: “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo, ariko nk’uko mubizi byose ntabwo twashoboye kubirasa. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”
RDF ivuga ko ibisasu byarashwe i Rubavu byishe abantu batanu, mu gihe ababarirwa muri 35 byabakomerekeje ku buryo hari n’abarembye.
Kuri ubu hari impungenge z’uko imirwano iri kubera mu mujyi wa Goma ishobora kwaguka ikaba yagera no ku butaka bw’u Rwanda.
Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibi RDF ibizi, gusa avuga ko ingabo z’igihugu zakajije ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kubikumira.
Ati: “Ibyo rwose tumaze iminsi twiteguye, tuzi ko ibyo bintu bishobora guhinduka, ariko turiteguye mu buryo bushoboka.”
RDF yahumurije Abaturarwanda, ibizeza ko ingabo zayo ziri gukora akazi nk’uko bikwiye.


