Umugabo yafatiwe kwa nyirabukwe yiba inyama

Umugabo wo muri Nigeria mu cyaro cya Ofu mu Ntara ya Kanu witwa Nwosu Acheku yafatiwe kwa nyirabukwe yagiye kwiba inyama.

Uyu mugabo nk’uko naijatoday ibitangaza, yajyanye itsinda rya bagenzi be bari bazi ko kwa nyirabukwe ubusanzwe ufite abana b’abakobwa gusa bizeye ko bari bwibe inyama z’inka uwo muryango wari wabaze ushimira ibyiza wagezeho.

Bumvaga ko urugo rutarimo umugabo kurwiba biri bworohe. Abo muri uyu muryango bagize amakenga, mbere yo kuryama, ahabitswe inyama bahapfundikiza ibikoresho bisakuza.

Ubwo uyu mukwe wabo yazaga, yakozeho we na bagenzi be bahita babagwa gitumo. Bamwe babashije gucika ariko Nwosu ntibyamuhira n’ubwo yari azi neza buri nguni y’inzu ya nyirabukwe.

Umugore w’uyu mugabo avuga ko umuryango we wari wagabanye inyama ndetse ngo yabajije umugabo we impamvu yatinze gutaha, amubwira ko ngo ari ku kabari aho ari kunywa na bagenzi be.

Akeka ko umugabo we yari kujya kuzigurisha mu bafite za resitora. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya polisi yo muri ako gace ashinjwa ubujura mu gihe bagenzi be bagishakishwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *