GjlH6rSXEAAP39a

Kivu y’Amajyepfo: M23 yigaruriye Ihusi na Karehe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu itariki 12 Gashyantare 2025, wigaruriye Centre ya Ihusi ndetse na Kalehe nyuma yo kuhirukana Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo batandukanye.

Ngo ni nyuma y’ubushotoranyi bwongeye gukorwa na FARDC ku birindiro bya M23, biba ngombwa ko yirwanaho.

Byarangiye rero akarere kose ka Ihusi na Kalehe bifashwe n’abarwanyi ba M23.

Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na SANDF zakomeje guhunga zerekeza mu majyepfo ya teritwari zerekeza mu mujyi wa Bukavu.

Hagati aho biravugwa ko nyuma ya Kalehe Ikibuga cy’indege cya Kavumu ari cyo gishobora gukurikiraho nubwo muri iyi minsi kitari gukoresha cyane ahubwo hakoreshwa icya Bujumbura mu Burundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *