Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 wakiriwe n’abaturage ubwo wasesekaraga ku mupaka wa Kamanyola, abasirikari b’abarundi bari bawuriho bakwirwa imisharo mu kibaya cya Rusizi.
Kuri iki gice cya kamanyola gihana imbibe na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda, ku munsi wejo hashize bazalendo nibo bari biriwe bakigenzura nyuma yo kucyirukanaho ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Abasirikari b’abarundi bari baraye birukanye wazalendo kuri uyu mupaka, bari batangiye kubakamo indaki nazo bakaba baje kuzita bakwirwa imishwaro abenshi barimo guhungira mu gice cya Uvira.
Umupaka wa Kamanyola niwo wari usigaye kwigarurirwa na M23 mu mipaka yose ihuza Rupubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’igihugu cy’u Rwanda.
M23 ifashe Kamanyola kandi mu gihe yafunguye inzira zo mu mazi zihuza imijyi ya Goma na Bukavu.


