Amnesty International yongeye gusaba ko Jackie Umuhoza arekurwa

Amnesty yongeye gusaba ko Jackie Umuhoza ukekwaho ubugambanyi n’ubutasi yafungurwa

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ishami ry’Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa 6 Muatama 2020 wongeye gusaba ko Jackie Umuhoza watawe muri yombi akekwaho ubugambanyi n’ubutasi afungurwa.

Ku rubuga rwa Twitter, Amnesty yanditse iti: “Hashize iminsi 40 Jackie Umuhoza afunzwe. Agomba guhita agufungurwa niba nta cyaha mpuzamahanga kizwi kimuhama.”

Amnesty International yongeye gusaba ko Jackie Umuhoza arekurwa
Amnesty International yongeye gusaba ko Jackie Umuhoza arekurwa

Ubu butumwa bwari kumwe n’ubwometseho ibaruwa nomero AFR 47/1600/2019 yo ku wa 20 Ukuboza 2019, uyu muryango wandikiye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Jeannot Ruhunga, umubwira ko Jackie Umuhoza atigeze agezwa imbere y’ubushinjacyaha mu byumweru birenga bitatu amaze afunzwe kandi itegeko rivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, ukekwaho icyaha atarenza iminsi itanu atarajyanwa imbere y’ubushinjacyaha.

Amnesty yasabye ko Umuhoza afungurwa kuva akurikiranweho icyaha kitazwi ku rwego mpuzamahanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB), Marie Michelle Umuhoza mu Kuboza 2019 yabwiye Bwiza.com ko dosiye ya Jackie Umuhoza igikurikiranwa, nirangira azashyikirizwa ubutabera.

Ku bijyanye n’iminsi yarenze itanu afunzwe, atarashyikirizwa ubutabera, ngo hari itegeko riteganyiriza ukekwaho icyaha gufungwa iminsi 90 ku byaha birimo n’icyo Jackie Umuhoza akurikiranweho.

RIB yatangaje ko Jackie Umuhoza yatawe muri yombi tariki ya 27 Ugushyingo 2019 nyuma y’ubutumwa bwo ku wa 26 Ugushyingo 2019 bwabazaga irengero rye.

Ni umukobwa wa Pasiteri Deo Nyirigira uba muri Uganda, akaba avugwaho kuba mu ishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bamwe bavuze ko itabwa muri yombi rya Jackie ryaba rifite aho rihuriye na se harimo n’ikinyamakuru CNN.

Mu minsi ishize, iki kinyamakuru CNN cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyigeze gutangaza ko Jackie Umuhoza yashimuswe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, akibaza niba iyo Urwego rw’Ubutasi rw’iwabo (FBI) rufashe ukekwaho icyaha, rukabitangaza, ibinyamakuru byo muri Amerika bitangaza ko yamushimuswe.”

Nduhungirehe yavuze no kuri ubu butumwa Amnesty yongeye kwandika, ati: “Mwakabaye muceceka Amnesty! Mu myaka itatu ishize ntabwo mwigeze mwandika munenga ifungwa mu buryo butemewe, ahantu hatazwi ndetse n’itotezwa ry’Abanyarwanda muri Uganda. None muranenga ifungwa rikurikije amategeko !”

Olivier Nduhungirehe arabaza Amnesty impamvu itavuga ku Banyarwanda bahohoterwa muri Uganda
Olivier Nduhungirehe arabaza Amnesty impamvu itavuga ku Banyarwanda bahohoterwa muri Uganda

Si ubwa mbere u Rwanda ruvuze ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga yakoze icyakwitwa kwivanga mu bibazo byarwo, rukayishinja kwirengagiza no kubogama.

Abadepite batandatu bo mu Bwongereza bandikiye u Rwanda barusaba gufungura Col. Tom Byabagamba na (Rtd) Brig.Gen. Frank Rusagara bitewe n’uburwayi bafite, bongeraho ko bakatiwe igifungo gikabije.

U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera rwasubije ko dosiye yabo ikiri mu butabera, rudashobora kwivanga mu rubanza rugikurikiranwa. Aba baherutse gukatirwa imyaka 15 y’igifungo nyuma y’ubujurire.

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu mu Kuboza 2019 rwasabye u Rwanda gusubiza ibyangombwa by’inzira (passports) Gen. Kayumba Nyamwasa uyoboye ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Kennedy Gihana, Frank Ntwari, Safari Stanley, Dr. Etienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora, byateshejwe agaciro mu buryo uru rukiko ruvuga ko butemewe n’amategeko’ gusa u Rwanda ntacyo rwigeze rubivugaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *