Mu gihe amasomo y’igihembwe cya mbere mu mashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye kuri uyu wa 6 Mutarama 2020, hari amashuri yari yatangiye kwishyuza amafaranga y’umwaka wose, bihabanye n’ibisanzwe aho ababyeyi bishyura ay’igihembwe kimwe.
Aya makuru amenyekaniye ku rubuga rwa Twitter, aho umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, abimenyesha abarimo Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi. Oswald ati: “Ibigo by’amashuri yisumbuye bisaba ko amafaranga y’ishuri yose y’umwaka yishyurirwa rimwe… cyangwa ababiyobora bagamije kuyakirira rimwe, bagahita bayatorokana?” Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko bamaze guhagarika iyi gahunda. “Murakoze, Twabihagaritse ntabwo ari byo kandi abagenzuzi bari kubikurikirana ko byubahirizwa.” Itangira ry’amashuri ni igihe kigora cyane bamwe mu babyeyi kuko basabwa kwishyura byinshi birimo amafaranga y’ishuri ubwayo, ibikoresho birimo indobo, imikubuzo n’imikoropesho, ibikoresho by’isuku umunyeshuri yifashisha ku giti cye n’ibindi binyuranye. Bamwe mu baturage bavuga ko hari ababagira umwihariko ku buryo ngo habamo kwikorezwa umutwaro uremereye ku nyungu z’abayobozi b’amashuri boherezamo abana nk’amafaranga y’inyubako y’urudaca, ibikoresho bihabwa agaciro karenze n’ibindi bibazo. Ibi hari abana bagenda batabyujuje kimwe no kugenda batishyuye amafaranga yose bitewe n’ubushobozi buke bw’imiryango baturukamo. Umuntu yakwibaza niba mu gihe hari umubare munini utishyura amafaranga y’ishuri yose ku gihembwe, noneho bashobora kujya bishyura ay’umwaka wose, icya rimwe. Ingaruka z’iki kibazo ni ukuva mu mashuri, kw’abana, kwimurirwa ku bigo bya kure bitagorana cyangwa kujyamo imyenda izagorana kuyivanamo.


