Imibare igaragaza ko mu karere ka Rutsiro habarurwa imiryango 862 ibana mu makimbirane, igifatwa nk’imwe mu ntandaro y’ubwiyongere bukabije bw’abana bajya mu mirire mibi n’igwingira.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal aheruka kugirana na BWIZA muri Mutarama 2025 ahamya ko aya makimbirane yo mu miryango agira ingaruka nyinshi ku muryango nyarwanda, ari naho bahereye babegera ngo barebe ko bayarandura.
Ati “Amakimbirane yiganje muri aka karere harimo ashingiye ku mitungo by’umwihariko mu miryango ibana itarasezeranye n’ubushoreke, aho tubafasha mu buryo bw’amategeko tukabasaba gusezerana n’umugore umwe, aho agira ingaruka zirimo kwicana hagati y’abasezeranye, kutabasha kwita ku bana bamwe bakisanga bavuye mu ishuri abandi bakajya mu igwingira n’imirire mibi.”
Akomeza avuga ko batangiye kuganiriza iyi miryango kandi babona biri gutanga umusaruro.
Ati “Twatangiye kuganiriza iyi miryango tuyisanze mu mirenge, kuko aya makimbirane usanga ateza ihungabana kubahohotewe, kandi tugenda tubona umusaruro w’inama tubagira.”
Muri aka karere hafashwe ingamba zirimo gusaba abagore kwiyitaho bakisukura kuko usanga abagabo bishora mu bushoreke ngo abagore babo barasa nabi.
Bagirwa kandi inama yo gushaka icyo bakora ngo babashe kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ngo nabo batange umusanzu wabo ku iterambere ry’ingo zabo.
Abagore batuye mu Murenge wa Mushubati muri aka karere, bavuga ko bamwe muri bo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mutungo, aho bumva ko iby’umugore ari ibifite agaciro gake naho iby’agaciro kanini bikaba iby’umugabo.
Umwe ati “Ubundi ibintu by’umugore n’ibishyimbo n’ibijumba naho Inka, amashyamba n’ikawa byo n’iby’umugabo nta jambo tubigiraho.”
Undi nawe ati “Ishyamba, inka, urutoki n’iby’umugabo naho umugore ugasanga we ibye n’udutungo tugufi nk’urukwavu n’ibijumba aribyo yisanzuraho, akaba yanabigiraho ijambo kandi mwarabiciye mufatanyije ariko umugabo akaba yabigurisha atakugishije inama.”
Mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa niwo ubarurwamo imiryango myinshi, kuko irenga 80 ibana mu makimbirane.
Kugeza ubu bimwe mu bibazo birimo abana baterwa inda z’imburagihe, abana bataye ishuri bakajya mu burara, abana bagaragara mu mirire mibi n’ibindi bibazo bitandukanye akenshi ngo bituruka muri iyi miryango ibana mu makimbirane.


