Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 47 afatanije n’umwana we w’umuhungu we w’imyaka 15 bakoresheje umwase.
Icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga ubwo uregwa yatahanaga n’umugabo we basinze, bagera mu rugo bagatangira gutongana.
Muri izo ntonganya, umugore yakubise umugabo urushyi, umugabo nawe ararumusubiza, nibwo umugabo yagize umujinya ajya kuzana umuhoro, umwana wabo aritambika arimo abakiza, umugore yaka umugabo wa umuhoro ajya kuwubika.
Nyakwigendera yasigaye agundagurana n’umwana we, uyu mwana aza kugira umujinya ajya kuzana umwase awumukubita mu mutwe inshuro ebyiri (2) ahita agwa hasi.
Nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, Muri iryo joro, bamujyanye kwa muganga, ku munsi ukurikira arapfa.
Umugore yireguye avuga ko nta ruhare yagize mu gupfa k’umugabo we, naho umwana yiregura avuga ko yamukubise umwase mu mutwe inshuro ebyiri aramukomeretsa biza kurangira apfuye.
Icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 11 y’itegeko n0 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


