ukraines-volodymyr-zelensky

Zelensky yiteguye kwegura

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko yiteguye kwegura ku buyobozi niba byatuma igihugu cye kibona amahoro ndetse avuga ko ashobora kubihinduranya no kwinjira muri NATO.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare yabajijwe niba yiteguye kurekura ubutegetsi mu gihe byatanga amahoro kuri Ukraine, maze asubiza ati: “Niba byazana amahoro kuri Ukraine, niba mwumva ko ari ngombwa kwegura, nditeguye. Nshobora kubihinduranya no kwinjira muri NATO.”

Ibi Zelensky yabivuze nyuma y’uko ibibazo bikomeje gukaza umurego hagati ye na Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Trump yari yavuze ko Ukraine ari yo yatangije intambara nubwo nyuma yemeye ko ari u Burusiya bwateye, ariko agashinja Perezida Joe Biden na Zelensky kunanirwa gutuma imirwano ihagarara vuba.

Zelensky yamaganye amagambo ya Trump, avuga ko ari “mu mwijima w’amakuru y’ibinyoma”, bikaba byaratumye Trump amusubiza amwita “umunyagitugu” ibintu byateje umwuka mubi hagati yabo.

Mu cyumweru gishize, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bahuriye muri Arabiya Sawudite mu biganiro byo kugerageza gushakira igisubizo intambara iri muri Ukraine, ariko Kyiv ntiyatumiwe, bitera impungenge mu Burayi.

Zelensky yavuze ko Ukraine izakenera kongera umubare w’abasirikare bayo inshuro ebyiri mu gihe cyose NATO yanze kuyakira. Kandi nk’uko Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yabitangaje, kwinjizwa kwa Ukraine muri NATO birasa n’ibidashoboka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Zelensky yavuze ko adashaka gutwarwa n’amarangamutima mu bijyanye n’ubufatanye na Amerika, ati: “Nta mwanya w’amarangamutima aha hantu. Sinavuga ko amagambo ya Trump kuri njye ari amagambo meza, ntabwo ari byo.”

Ku wa Gatandatu nijoro, u Burusiya bwateye Ukraine n’indege zitagira abapilote (drones) 267, kikaba ari cyo gitero kinini cyabayeho kuva Iran yatangira guha u Burusiya utudege twifashishwa mu mirwano. Byemejwe ko byahitanye umuntu umwe, nk’uko ubuyobozi bwa Ukraine bwabitangaje ku Cyumweru.

Zelensky yagize ati: “Buri munsi, abaturage bacu barwana n’iterabwoba ryo mu kirere.”

Yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byose bishyigikiye amahoro arambye, ati: “Dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tubone amahoro arambye kandi arimo ubutabera muri Ukraine. Ibi bishoboka mu bufatanye bw’abafatanyabikorwa bose, dukeneye imbaraga z’u Burayi bwose, imbaraga za Amerika, ndetse n’imbaraga z’abo bose bifuza amahoro arambye.”

Perezida Zelensky yavuze ko hari ibiganiro hagati ya Amerika na Ukraine ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashaka kugera kuri iyi mitungokamere yo muri Ukraine mu gihe Ukraine yo isaba ingwate z’umutekano mu rwego rwo guhosha intambara. Zelensky yavuze ko yifuza ko ayo masezerano n’Amerika yagera ku musaruro mwiza, ariko agasaba ko bidashobora gutuma Amerika ihagarika inkunga ya gisirikare ihabwa Ukraine, ati:

Ati: “Tugiye gusinya amasezerano ya mbere cyangwa inyandiko-shingiro izashingirwaho mu gutegura ibindi. Nizeye ko ibi bitazagira ingaruka ku bindi byemezo bya Amerika, ntihagire inkunga ihagarikwa cyangwa igabanywa, cyane cyane iy’ingabo, kuko ari ingenzi kuri twe.”

Zelensky yagaragaje ko ashyize imbere inyungu rusange, avuga ko abayobozi ba Amerika na Ukraine badakwiye gutakaza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu kuri njye ari ingenzi cyane kugira inkunga ya Perezida wa Amerika, inteko ishinga amategeko, imitwe yombi y’amashyaka, ariko cyane cyane inkunga y’abaturage ba Amerika. Ndayishingiraho cyane, kandi ndabashimira ko tuyifite.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *