Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko k’umwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije.
Kuri uyu wa Mbere, Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”.
Hagati aho azakomeza kuba umudepite nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kwegura kwe bibaye nyuma yo kunengwa mu Kwakira gushize nyuma yo kwita umukozi w’urwengero rwa divayi umuntu udafite icyo amaze “loser” no kumujomba urutoki mu gahanga n’izindi bitutsi byinshi.
Nyuma yaho uyu yaje gusabira imbabazi mu ruhame kubw’iyo myitwarire.


