gkisdkkxiaa_lwd-ec6d8

John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, umuhanzi w’icyamamare John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya R&B, wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ingaruka zayo ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rw’igihugu.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga z’Urwibutso, bagaragaje ko John Legend yagaragaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro abishwe.

Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’igitaramo gikomeye cya Move Afrika, cyabereye muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025, aho yaririmbiye abantu barenga 10,000.

John Legend wibitseho ibihembo 12 bya Grammy Awards, yanyuzwe n’urukundo yeretswe i Kigali nk’uko yabigaragaje mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *