54342673505_baa1cf8eda_b

Ntitugomba guhana abanyarwanda mu gihe tutumvikanye n’abayobozi babo: John Legend

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhana Abanyarwanda kubera ibibazo bya politiki nyuma y’uko bamwe bamusabye kutaririmbira muri Kigali kubera umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Legend yagize ati: “Ntabwo nemera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda igihe tutumvikanye n’abayobozi babo.”

Mbere y’igitaramo cye cyabereye muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025, Human Rights Foundation yari yasabye uyu muhanzi kureka gutaramira mu Rwanda, ivuga ko byaba ari ugushyigikira ubutegetsi bukekwaho kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muri Congo.

John Legend yabwiye BBC ko azi neza ibiri kuba muri iki gihe, ndetse n’ubusabe bw’abamwandikiye yarabubonye aho yavuze ko “bansaba kudakora igitaramo.” Ariko kandi yazirikanye ko intego y’igitaramo cya ‘Move Africa’ n’ayo ari ingenzi.

Human Rights Foundation yandikiye John Legend imusabaga guhagarika igitaramo cye i Kigali, imubwiraga ko ishingiye mu kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo- Ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganye mu bihe bitandukanye.

John Legend yavuze ko ari ngombwa ko ibitaramo nk’ibi Mpuzamahanga bigera mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by’Umugabane wa Afurika. Yasobanuye ko gukomeza umugambi we wo gutaramira mu Rwanda, bishingira mu kuba atarashakaga kujya kure y’intego y’ibi bitaramo bigomba kugera hirya no hino muri Afurika.

Yakomeje avuga ko atameranya n’abashaka ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Yavuze ati “Sintekereza ko dukwiye guhana abaturage b’u Rwanda, cyangwa guhana abaturage b’ibindi bihugu, mu gihe tutemeranya n’ibikorwa n’abayobozi babo.”

Nubwo hari ibitekerezo bitandukanye kuri iki gitaramo, John Legend yashimye urukundo yeretswe n’Abanyarwanda, avuga ko anyuzwe no kuba yarataramiye i Kigali.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *