Itsinda ry’abasirikare 194 bo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa SADC bari baragiye gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ntambara n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere ryatashye riciye mu Rwanda.
Iri tsinda rigizwe n’abasirikare 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania biganjemo abakomerekeye ku rugamba, abagize ikibazo cy’ubundi burwayi ndetse n’abatwite; ibisobanura ko hari bagenzi babo bakiri i mu kigo kiri i Mubambiro aho babaga.
Aba basirikare ubwo bakirwaga ku ruhande rw’u Rwanda byakorewe mu muhezo, ku mpamvu z’uko kugira ngo batahe ari ibintu byabanje gushyikiranwaho n’impande zirimo ibihugu bakomokamo n’umutwe wa M23 ugenzura uduce babagamo.
Amakuru kandi avuga ko ubwo aba basirikare bambukaga, nta mbunda cyangwa imodoka za gisirikare bari bafite kuko byose byasigaye mu mujyi wa Goma kuri ubu ugenzurwa na M23.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo baherekejwe n’Ingabo z’u Rwanda berekeza ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho bagomba kunyura berekeza mu bihugu byabo.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo M23 yigaruriye uduce turimo imijyi ya Sake na Goma, nyuma yo kutwambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari ririmo na ziriya ngabo za SADC.


