b3c201ed91541315d995999b625aee

Polisi yafunze babiri bateye amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bikayiviramo kumena ikirahure.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma yo kureba umukino w’ikipe yabo yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.

Byabaye ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja aho abantu batahise bamenyekana bateye amabuye iyi modoka bikayiviramo kumeneka ikirahure cyayo.

Nyuma y’ibi bikorwa bigayitse, Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yemeje itabwa muri yombi ry’abakekwa binyuze ku umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, SP Emmanuel Habiyaremye, wahamije ko hafashwe abasore babiri bakekwaho gutera iyo modoka amabuye, umwe w’imyaka 18 n’undi w’imyaka 16.

Aba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *