4D9E85AC-0F41-4991-B6DF-4D78F518184D

Rusizi: Abakekwaho gukwirakwiza no gucuruza urumogi bafatanwe udupfunyika turenga ibihumbi 3

Batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) babivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe mu karere ka Rusizi, bafite udupfunyika tw’urumogi 3100.

Aba bose batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Gashyantare 2025, bafashwe n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaba (ASOC), aho iyi operasiyo yakorewe mu murenge wa Kamembe, Akagari ka Gihundwe, Umudugudu wa Munyinya.

Abafashwe ni Komezusenge Patrice w’imyaka 29, Uwamahoro Aisha uzwi ku izina rya Mama Naomi w’imyaka 39, na Bavakure Evaliste w’imyaka 37.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yahamirije BWIZA aya makuru, avuga ko kubirwanya bikwiriye kuba ibya buri wese.

Ati “Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaba (Assoc) ryafashe batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, ibasangana udupfunyika 3100, twinjiye mu Rwanda biturutse muri DRC.”

Avuga kandi ko hafashwe  umukiriya wabo w’umunywi w’urumogi witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 36, wafashwe aje kugura urumogi rwo  kunywa kwa  Uwamahoro Aisha.

Akomeza avuga ko Polisi utazihanganira abishora muri ubu bucuruzi, kuko ibiyobyabwenge ari bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’ibindi byaha.

Yaboneyeho gusaba buri muturage kugira uruhare mu kubirwanya nk’inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye, no gushimira abatanga amakuru ku gihe.

Ati “Umutekano uraharanirwa, kandi buri muturarwanda afite inshingano yo kuwusigasira atanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Kamembe.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *