img-20250226-wa0125-678f1

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na Gorilla FC zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025.

Gorilla FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4, ku gitego cyinjijwe na Ndikumana Landry nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Rayon Sports. Nyuma y’iminota mike, Nsanzimfura Keddy yatsindiye Gorilla FC igitego cya kabiri ku mupira w’umuterekano, bituma igice cya mbere kirangira iri imbere.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka zayifashije gusatira cyane, maze Biramahire Abedi atsinda igitego cya mbere ku munota wa 50, akurikirwa na Iraguha Hadji watsinze icya kabiri nyuma y’iminota irindwi. Nsanzimfura Keddy wa Gorilla FC yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Aziz Bassane.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, bivuze ko umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Werurwe 2025 ariwo uzatanga ikipe izakomeza muri ½.

Mu yindi mikino, Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, naho Mukura VS itsindwa n’Amagaju ibitego 2-0.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *