GkuoexZW8AAOAGK

Musanze: Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Rwanda, Libya, na TZ bahuriye mu nama ya TROIKA

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo mu Rwanda, Libya, na Tanzaniya bateraniye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDFCSC) i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu nama ya TROIKA y’Inama Nyafurika ya ba Komanda b’Amashuri Makuru ya Gisirikare. Iyi nama yari igamije gutegura Inama ya 19 Nyafurika ya ba Komanda b’amashuri nkaya (ACoC), iteganijwe mu Gushyingo 2025 kugira ngo baganire ku buryo bwo kuzamura ubuhanga bwa gisirikare muri Afurika binyuze mu burezi, amahugurwa, no guteza imbere ingabo.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Brig Gen Andrew Nyamvumba, Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda ndetse akaba na Perezida wa ACoC (African Conference of Commandants), yitabiriwe na Maj Gen Stephen Mnkande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania hamwe n’Umuyobozi mu ngabo zirwanira mu Kirere, Maghidr Nouri Ahmed, akaba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Libya.

Mu ijambo rye, Brig Gen Nyamvumba yagize ati: “Mugihe duhurira hano mu nama ya TROIKA, nongeye gushimangira akamaro k’ubufatanye mu myitozo ya gisirikare no mu burezi muri za kaminuza zo muri Afurika. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gushimangira ubushobozi bwacu bwo gukemura ibibazo bikomeye by’umutekano umugabane wacu uhura nabyo. Kugira igisirikare cyo muri Afurika ikinyamwuga  ni ingenzi, kandi imbaraga zacu zigomba kwerekeza ku kuzamura abayobozi n’abakozi biteguye kurinda umutekano n’ituze ku mugabane wacu, ndetse no ku Isi hose ”.

Inama ya 19 Nyafurika y’Abayobozi izahuza abayobozi b’amashuri ya gisirikare yo muri Algeria, Botswana, u Burundi, Cameroun, Ethiopia, Cote d’Ivoire, Guinea Conakry, Kenya, Malawi, Maroc, Namibia, Sierra Leone, Sudani y’Epfo, Togo, Uganda, Nigeria, Sudani, Afurika y’Epfo, Nigeria Libya, na Tanzania.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *