Jean-Claude Juncker wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, yaburiye ko Ukraine idakwiye kwinjira muri NATO kuri ubu mu rwego rw’umutekano kuko bishobora guteza intambara yeruye hagati yabo n’u Burusiya.
Juncker wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg, yatangaje ko kwinjira mu Muryango wa NATO kwa Ukraine bishobora gukurura ingingo ya 5 (article 5), ingingo ya NATO ivuga gutabarana mu gihe umunyamuryango atewe, ibyo bikaba byavamo guhangana mu buryo butaziguye hagati y’umuryango n’u Burusiya.
Yashimangiye ko, igihe cyose Ukraine izaba iri mu ntambara kandi ikigabwaho ibitero, idashobora kuba umunyamuryango wa NATO.
Juncker avugana na The Europe Conversation yagize ati: “Igihe cyose Ukraine ikigabwaho ibitero kandi uri mu ntambara, ntishobora kuba umunyamuryango wa NATO.”
Uyu wabaye perezida wa komisiyo kuva 2014 kugeza 2019, yanakomoje ku kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yishimira kuva kera u Burusiya na perezida wabwo, Vladimir Putin.
Ngo ntabwo yatunguwe n’imyifatire ya Amerika, isa nkaho ihuza cyane na Kremlin kurusha ibihugu by’u Burayi, inshuti gakondo.


